Umugabo witwa John Nahimana wigisha muri za kaminuza zo muri Amerika amasomo yo kogosha no gutunganya imishatsi, yavuze inkuru y’ukuntu yabaye umwarimu ukomeye muri kaminuza zo muri America.
Uyu mugabo uvuka i Burundi, avuga ko yavuyeyo akiri muto, Nahimana yagiye kogosha mu nkambi y’impunzi ya Kanemba muri Tanzania aho yakoreshaga umukasi nk’uburyo buhendutse bwari mu nkambi.
Yavuze ko yatangiye kogosha ari iby’imikino ariko nyuma bikaza kumugirira akamaro, bikamutunga, ndetse ahinduka umwalimu wabyo muri kaminuza.
John Nahimana yavuye muri Tanzania, ajya mu nkambi z’impunzi mu bindi bihugu bya; Malawi, Mozambique, Zimbabwe na Afrika y’Epfo. Aho hose yahakoraga akazi ko kogosha konyine. Muri urwo rugendo, Nahimana yari umukozi w’abandi kugeza ubwo yashinze Saloon ze muri Afrika y’Epfo na Malawi.
Kera kabaye Nahimana yabonye amahirwe yo kujya muri Amerika, gusa ntiyorohewe no gukomeza akazi ndetse n’umwuga we wo kogosha, aho yabwiwe ko kugira ngo agire ‘salon’ ye bwite muri America, agomba kubanza kubyigira.
Nahimana yahise ajya kwiga kogosha muri kaminuza, dore ko yari yaramaze kurangiza amashuri y’isumbuye igihe yari ari muri Afurika.
Nahimana akimara kugera muri kaminuza, yatangiye kugenda yitwara neza aho yaje no kuba uwa mbere, ibintu byatumye ahita abona akazi mu ntara ya Idaho.
Yaguze ati: “Nabaye uwa mbere mu ntara ya Idaho, bituma bampa akazi ko kwigisha mu mashuri yigisha kogosha muri iyi ntara ndetse hari ubwo njya gufasha abandi mu zindi leta nka Arizona na Colorado.”
John Nahimana amaze guhabwa ibihembo bibiri kubera uyu mwuga, aho yabaye umwogoshi mwiza mu ntara ya Idaho 2020, ndetse akanahembwa na kaminuza ya Phoenix yigishamo mu ntara ya Arizona.