in

Ibitangaje wamenya ku mugore mugufi cyane ku isi(AMAFOTO)

Jyoti Amge - Shortest Woman Guinness World Records 2011 Photo Credit: Ashesh Shah/Guinness World Records Location Nagpur, India

Jyoti Kisange Amge umuhindekazi w’imyaka 28 ureshya na sentimetero 63, niwe ufite agahigo ko kuba umugore mugufi kurusha abandi ku Isi. Hashize imyaka 10 Jyoti Amge afite aka gahigo nta wundi urakamusimburaho kuva mu mwaka wa 2011 yatsinda amarushanywa ya Guinness World Records yitabirwa n’abantu bafite imiterere idasanzwe. Kuva uwo mwaka, uyu mukobwa yahise yamamara cyane bituma abakora filime mu Buhinde batangira kumwifashisha mu gukina muri filime zabo.

Muri filime Jyoti Amge yakinnyemo zakunzwe mu Buhinde, harimo iyitwa Bigg Boss 6, nyuma ahita ajya muri Amerika mu mwaka wa 2014 akina muri filime y’uruhererekane ikunzwe cyane yitwa American Horror Story, mu gice cyayo cya 4 aho yakinnye yitwa Ma Petite. Iri zina Ma Petite ryahise rimufata no mu buzima busanzwe abantu bakomeza kurimwita. Jyoti Amge akaba yarakinanye n’ibyamamare nka Lady Gaga, Evan Peters, Naomi Campbell hamwe na Sara Paulson.

Kuba Jyoti Amge ari mugufi cyane yabitewe n’indwara yavukanye yitwa ‘Primordial Dwarifsm’ ituma ibice by’umubiri we bidakura. Jyoti Amge kandi azwiho kuba yarakorewe documentaire yerekana ubuzima bwe yitwa Body Shock, ikaba iri no kurubuga rwa Netflix.

Bimwe mu bintu bimuhangayikisha cyane yavuze, ni uko abantu benshi bakunze kumubona bamwitiranya n’umwana bagashaka kumuterura. Ikindi kandi yasabye abategura Guiness World Records ko bamushakira umugabo bazabana, bamuhuza n’uwitwa Chandra Bahadur ukomoka muri Nepal akaba nawe ari umugabo mugufi ku Isi, gusa ntibyakunda.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto y’umukobwa wegukanye ikamba muri Miss Rwanda yazamuye amarangamutima y’abakoresha instagram

Inkuru nziza ku bakunzi b’umunyamakuru Sandrine Isheja Butera