in

Ibisambo byarimo umupasiteri byarashwe mu kico na Polisi ubwo byari biri kwiba abaturage byanabateye ubwoba

Ibisambo byarimo umupasiteri byarashwe mu kico na Polisi ubwo byari biri kwiba abaturage byanabateye ubwoba.

Abapolisi bo mu Ntara ya Migori muri Kenya barashe umupasiteri waho wafashwe ari kumwe n’agatsiko k’abajura bayogoje rubanda.

Mu itangazo ryashyizwe hanze ku wa gatanu, abapolisi bagaragaje ko uyu mupasiteri yari mu gatsiko k’abajura icyenda kari gateye ubwoba abaturage bo mu Ntara ya Migori.

Raporo yerekanye ko ako gatsiko kateganyaga kwibasira ubucuruzi bwo mu mujyi wa Migori hanyuma abapolisi bakagabaho igitero cyatumye hapfa abantu batatu bakekwaho icyaha.

“Ku bufatanye n’abashinzwe iperereza ku byaha bo ku cyicaro gikuru cya polisi, abo bantu batatu bakekwaho kuba abagizi ba nabi bishwe nyuma yo kurasana na Polisi.

Aba bapolisi kandi bataye muri yombi abandi batatu muri iki gikorwa cyo guhashya udutsiko tw’abagizi ba nabi.”

Iki gikorwa cyari kiyobowe n’umuyobozi wa polisi mu Ntara ya Migori, Peter Kimani cyafashe imbunda ya AK47, amasasu n’ibindi bintu.

Raporo igaragaza ko imirambo yakuwe aho icyaha cyakorewe ijyanwa ku bitaro bya Migori aho izakorerwa isuzuma mbere yuko abapfuye bashyingurwa iwabo.

Biteganijwe ko abakekwa batawe muri yombi,bagezwa imbere y’urukiko mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu mu gihe abapolisi bakomeje guhashya abagizi ba nabi bo mu gace kanini ka Nyanza y’Amajyepfo.

Hagati aho, abapolisi bakomeje guhiga abandi bajura batatu bashoboye gutoroka iki gitero cya polisi.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Birashimishije! Yakoze ku mitima ya benshi nyuma yo guhindura ubuzima bw’umugabo wiberega ku muhanda atunzwe no gusabiriza (AMAFOTO)

Ahantu hose arayoboye: Umuherwekazi Alliah Cool yerekanye uburyo amatako ye yose asigaye ari amatomati -AMAFOTO