Twese dutunzwe n’ibyo turya buri munsi ariko nanone ibi turya buri munsi bigira uruhare mu gihe tumara kw’isi cyangwa ku byago by’ubuzima bitugeraho igihe icyo aricyo cyose , akaba ari nayo mpamvu rimwe na rimwe hari ubwo usanga umuntu abaganga bakura ku biryo yakundaga kugirango atabare ubuzima bwe.
Niba rero uri umuntu ukunda kurya ibiryo birimo amavuta menshi ,urugero ifiriti ,inyama , n’ibindi noneho byongeye ukaba wabitekesha umunyu mwinshi warangiza ukarenzaho ibyo kunywa bifite isukari nyinshi byaba byiza uno mwaka ubisezeye burundu cg ukabigabanya ku kigero cyo hejuru.
Buri gihe twumva kurya inyama ,ifiriti cg ibindi biryo bifite amavuta menshi aba aribwo tuba turiye neza ariko aha harimo kwibeshya kuko ibi biryo bigira uruhare mu ndwara zibasira ubuzima bwacu zirimo umutima ,impyiko ,umuvuduko w’amaraso ndetse rimwe na rimwe n’umubyibuho ukabije .
DORE IBIRYO UKWIYE KURYA KUGIRANGO WIRINDE UMUBYIBUHO UKABIJE NDETSE N’INDWARA Z’UMUTIMA N’UMUVUDUKO W’AMARASO:
- Broccoli
- Cauliflower
- kurya ibiryo byiganjemo dodo ,imiteja ,carroti, intoryi n’amashaza
- Ibirayi bitogosheje.
- Ibijumba n’imyumbati
- rimwe na rimwe guteka inyama uzitogosheje nabyo ntacyo bitwaye
- Ugasimbuza ibyo kunywa bifite isukari amazi menshi kuburyo byibura ku munsi unywa litiro 2
Muri rusange abahanga bagira inama abantu yo gukunda ibiryo byatsi , ndetse bakaba banagerageza gusimbuza ibyo kunywa bifite isukari nyinshi urugero fanta Coca ,n’izindi amazi menshi ,noneho bikaba byiza abantu birinze kurya umunyu mwinshi kuko nawo atari mwiza.