Biroroha kenshi kuba twe nk’abantu kumva ko tutari twagera aho twifuza kugera mu buzima bijyanye n’abo tubona bagize icyo bageraho kandi wenda ari abantu badukikije , tuzi cyangwa twize hamwe ,ibyo bikaba byatuma twumva ko ntacyo turigezaho mu buzima.
Nyamara tukibagirwa ko kwigereranya n’abandi sibyo bizatwereka ko hari icyo twagezeho mu buzima , niyo mpamvu twabakusanyirije ibimenyetso 10 bishobora kukwereka ko hari iterambere umaze kugeraho cyangwa utari warigeraho:
- Ntiwita kubyo abantu bavuga
- Hari abantu mu buzima bwawe uba ukunda by’ukuri
- Ubasha kumva iby’iyumviro by’abandi (ibyiza cg ibibi) mbese ubasha kumva uko undi muntu yiyumva
- Uhora ubona ko imbere ari heza
- Ugira bya bintu ukunda cyane kandi ushyiraho umutima wawe kuburyo bikunezeza kubibamo cg kubikora
- Ntago ukunda guharira (kuburana) kuko ubifata nko gutakaza umwanya
- Iminsi mibi uyifata nk’amateka (ibintu byarangiye)
- Ugira intego y’ibyo wifuza kugeraho mu minsi izaza
- Ibintu bitagufitiye akamaro urabisezera bikagenda kandi wumva ntacyo wicuza
- Ubasha gushyira ibyishimo byawe imbere
Source: Daily Entertainment