Ibihembo bya Kiss Summer Awards byateguwe na radiyo Kiss FM, mu ijoro ryo kuri uyu wa 30 Ukwakira nibwo byatanzwe umuhango wabereye mu ntare Arena, ibyiciro byose uko byahatanaga byagiye byegukanwa n’abahize abandi mu matora.
Gusa inkuru ihari ni uko umuhanzi Chriss Eazy yegukanye ibihembo bigera kuri bibiri, igihembo cy’umuhanzi mushya w’umwaka ndetse igihembo k’indirimbo nziza z’umwaka ku ndirimbo ye Inana ibyo byose byatashye kwa Chriss Eazy wa Junior Giti.
Ibindi bihembo byatanzwe hari icy’umuhanzi mwiza w’umwaka cyatwawe na Kenny Sol, igihembo cy’umuhanzikazi mwiza w’umwaka cyegukanwe na Alyn Sano, igihembo cy’alubumu nziza y’umwaka cyatwawe n’alubumu Twaje ya Yvan Buravan gishyikirizwa abagize itsinda ry’ibihamya naho Producer mwiza w’umwaka yabaye Element Eleéeh.