in

Ibibera i Nyanza nta handi biba: Umusore yifashishije isuka yakoreye iby’amfura mbi se umubyara 

Ibibera i Nyanza nta handi biba: Umusore yifashishije isuka yakoreye iby’amfura mbi se umubyara.

Umusore ukomoka mu karere ka Nyanza uzwiho kunywa itabi rifite ubukana ( urumogi) yatawe muri yombi akurikiranyweho gukubita se isuka mu mutwe, akamukomeretsa bikabije.

Byabereye mu murenge wa  Ntyazo mu kagari ka Cyotamakara mu mudugudu wa Bayi, abaturage bahaye amakuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru bavuga ko uwo musore yapfaga amakimbirane yo mu ngo na Se umubyara.

Amakuru avuga ko Nsengiyumva Jonathan w’imyaka 31 y’amavuko uzwiho kwijandika mu nzoga z’inkorano n’urumogi habuze gato ngo yirenze se umubyara witwa Mpayamaguru  w’imyaka 68 y’amavuko amukubise isuka.

Uwo musore ukekwaho gukubita se yajyanwe kuri sitasiyo ya  RIB iri  Ntyazo,naho se umubyara yajyanwe ku bitaro bya Nyanza ngo yitabweho n’abaganga, bombi babanaga mu rugo rumwe.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abakinnyi 2 bakubiswe n’inkuba abandi benshi barakomereka

Ikipe ikunze gukina imikino ya gishuti hano mu Rwanda yateguye umukino wa gishuti n’ikipe ikomeye cyane muri Afurika y’iburazirazuba