in

I Nyarugenge byashyushye, Igitaramo cya Makanyaga Abdoul cyaciye ibintu

Umuhanzi utanga ibyishimo ku bisebukuru, Makanyaga Abdoul ageze kure imyiteguro yo gutaramira abakunzi be mu gitaramo yateguye cyo kwizihiza imyaka 50 ishize ari mu muziki.

Azagihuriramo n’abahanzi bo mu bihe bye ndetse na Christopher Muneza wo mu kiragano gishya cy’umuziki. Uyu mugabo umaze gutaramira mu bice bitandukanye by’u Rwanda, azakora iki gitaramo tariki 4 Nyakanga 2023, ku munsi wo Kwibohora.

Kizabera kuri Romantic Garden, ndetse amatike yatangiye kugurishwa

Makanyaga yari yabanje gutangaza ko mu bahanzi bazifatanya nawe muri iki gitaramo harimo Cyusa Ibrahim, ariko yaje kumusubimbuza Ngabonziza Augustin.

Ibi byakurikiwe no gutangaza ko Umunyamakuru Scovia ndetse na Cyamatare aribo bazafatanya kuyobora iki gitaramo. Aba bashyushyarugamba bombi baherutse gufatanya kuyobora igitaramo cyahuje abakunzi b’indirimbo za ‘Karahanyuze’.

Makanyaga avuga ko iki gitaramo gisobanuye byinshi mu rugendo rwe rw’umuziki, kuko imyaka 50 ishize ari mu muziki, biturutse ku kuba yarashyigikiwe byimazeyo n’abandi.

Ni igitaramo agiye gukora kandi mu rwego rwo kongera kwiyegereza abafana n’abakunzi b’umuziki we nyuma y’uburwayi bwatumye asubika iki gitaramo

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Impanuka zikomeje kutumaraho ahantu umusubirizo abantu basaga 48 baguye mu mpanuka.

Taliki ya 1/7 wari umunsi wo kwigenga! Menya ikindi gihugu cyaboneye ubwigenge rimwe n’u Rwanda