I Nyanza, Umunyeshuri yakubitiye mugenzi we muri dortoir maze abarara aho bose bahita bahambirizwa utwabo babasubiza iwabo.
Ishuri rya Mater Dei riherereye mu karere ka Nyanza ryohereje abanyeshuri barenga 50 iwabo umunsi umwe, bose barara muri dortoir imwe.
Ku wa 21 Ukwakira 2023 nibwo abanyeshuri biga mu ishuri rya Groupe Scolaire Mater Dei riherereye mu kagari ka Nyanza, mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza ryohereje umunsi umwe abanyeshuri barenga 50 iwabo, bazira guhishira mugenzi wabo warwanye.
Bamwe mu birukanwe, bavuze ko hari umunyeshuri waje kwiga muri ririya shuri ari mushya wakubiswe n’undi munyeshuri ubwo bari muri dortoir, mu rwego rwo kumunnyuzura noneho ntiyamumenya.
Uwakubiswe, yahise ajya kubibwira ubuyobozi bw’ishuri ariko avuga ko atamuzi.
Icyo gihe ubuyobozi bw’ishuri bwatangiye kubaza abanyeshuri bose barara muri iyo dortoir umwe kuri umwe, babaza uwakubise undi bose bararucira bararumira. Ibyo byatumye ubuyobozi bifata icyemezo cyo kwirukana abo banyeshuri bose.
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza Kayitesi Nadine yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko abo banyeshuri boherejwe iwabo.