in

I Kigali, umwana wabaye Umupolisi akayobora bagenzi be muri Car Free Day ari gushimisha abantu ku mbuga nkoranyambaga (AMAFOTO)

I Kigali, umwana wabaye Umupolisi akayobora bagenzi be muri Car Free Day ari gushimisha abantu ku mbuga nkoranyambaga.

Siporo Rusange ya Car Free Day yitabiriwe n’abana i Kigali ku Cyumweru, tariki ya 1 Ukwakira 2023, yaranzwe na byinshi bitandukanye birimo kunyonga igare no gukora siporo ya Yoga.

Iyi Car Free Day yitabiriwe n’abakiri bato bahuriye ku masangano y’umuhanda wo kuri Kigali Convention Centre, yateguwe n’Ikipe ya Ndabaga Cycling Team isanzwe yitabira amarushanwa ya Federasiyo y’Amagare mu Rwanda (FERWACY).

Iyi kipe iterwa inkunga na Rwanda Bookmobile yashinzwe n’abarimo Patrick Mahoney wanitabiriye Car Free Day y’Abana ku Cyumweru. Ndabaga igamije gufasha abana b’abakobwa muri siporo, babifatanya no kwiga.

Umutoza wayo, Uwambaje Eugène, yavuze ko bishimiye ubwitabire bw’abana ndetse na bo ubwabo bishimiye siporo yo gutwara igare.

Ati “Ni igikorwa cyagenze neza aho bana bitabiriye ari benshi cyane, benshi bakunze siporo y’igare. Bakoze Yoga ndetse hari n’ibitabo byo gusoma. Bose hamwe bari abana 68.”

Uwambaje yakomeje avuga ko bifuza ko iki gikorwa cyo gukundisha abana umukino w’Amagare kizajya kiba kabiri mu kwezi nk’uko bimeze muri Car Free Day itegurwa n’Umujyi wa Kigali.

Muri iyi Car Free Day’Abana, bigishwa uburyo bamenya gukoresha ibimenyetso n’ibyapa byo mu muhanda ndetse mu rwego rwo kubishyira mu bikorwa, bamwe muri bo bakoraga nk’abapolisi, abandi nk’abaganga, bakereka bagenzi babo uko bakwiye kwitwara.

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umufana wa Manchester United yatanze umugore we bamurarana iminsi ibiri bamugira nyuma yo gutsindwa intego

Immaculée yasabiye Pasiteri Yongwe uri muri kasho kuryozwa ibyo yakoreye nyakwigendera Pasiteri Theogene Niyonshuti “Inzahuke”