in

NDASETSENDASETSE

I Kigali: umusore yasohokanye inkumi agenda atishyuye,dore ibyakurikiyeho.

Umukobwa wo mu Murenge wa Gatsata yaguriwe inkoko n’ifiriti n’umusore muri restaurant gaherereye mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, ahita ahamuta arigendera bituma akurwamo inkweto n’ishakoshi yari afite kubera kubura amafaranga yo kwishyura.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo uyu mukobwa yahuye n’uruvagusenya akurwamo inkweto ndetse anamburwa ishakoshi biturutse kuri uyu musore wari wamusohokanye ariko akagenda atishyuye.

Uyu mukobwa akimara kubura umukunzi we muri iyo restaurant no kuri telefone, yagerageje gushaka uko asohoka mu ibanga ariko abakozi bashinzwe kwakira abakiriya barabikeka bamwishyuza mbere.

Bivugwa ko uyu mukobwa n’umukunzi we bari bamaze gukoresha amafaranga 15 500. Uyu musore ngo yacitse amaze kurya akaguru k’inkoko.

Harorimana Yves wari muri iyo restaurant yatangaje ko uyu mukobwa nyuma y’aho avugiye ko uwo musore wamusohokanye yamubuze kandi ari we wagombaga kwishyura, yahise yamburwa inkweto.

Yagize ati “ Yabuze ibyo kwishyura kubera ko umusore wari wamuzanye aha yariye, aramushuka ngo agiye kubwiherero ahita yigendera nibwo aba baseriveri bahisemo kumukuramo inkweto banamwambura ishakoshi kubera ko batari gukira bosi wabo.”

Uyu mukobwa we yavuze ko atari umutekamutwe ndetse atanashobora guhemuka.

Ati “Ntabwo ndi umujura pe kandi n’aha sinari mpazi ahubwo n’umuhungu wahanzanye ngo angurire inkoko noneho mu mwanya nibwo avuye aha ambwira ngo agiye kwihagarika agenda avugira kuri telefone ntiyongera kugaruka.”

Yongeyeho ko ar iwe wisabiye ko asiga inkweto n’ishakoshi ye nkw’ingwate nyuma y’uko bamubwiraga ko atari buve muri iyo restaurant kugira ngo abanze ajye kuzana ayo mafaranga bari bamaze gukoresha.

Abakozi bo muri iyo restaurant bo bavuze ko bahisemo gufata inkweto n’ishakoshi ye bamutiza kambambili kugira ngo bimutere imbaraga n’umuhate wo gushakisha ayo mafaranga bari bamaze gukoresha.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Meddy na Mimi n’abandi bastar bakomeye bitabiriye ubukwe bwa Miss Grace Bahati (Amafoto)

🚨LIVE: Kurikira umuhango wo guherekeza bwa nyuma Jay Polly.