Abaturage batuye mu mudugudu wa Mugeyo akagari ka Mbandazi mu murenge wa Rusororo akarere ka Gasabo, Bahangayikishijwe n’umuryango uri guhigwa bukware n’umugabo witwa Munyemana.
Amakuru BTN yahawe na bamwe muri aba baturage, avuga ko uyu mugabo abyuka atyaza umuho noneho akagenda yigamba avuga ko azica abantu bo mu muryango wamuhemukiye ukagira uruhare mu rupfu rw’umuvandimwe wari ufunzwe.
Umubyeyi witwa Mushimankuyu uvuka mu muryango uyu mugabo, Munyemana akomeje guhiga bukware, yatangarije BTN ko hashize igihe kinini ahigwa nawe kandi ko ahora amusezeranya ko isaha n’isaha azamukuraho agatwe.
Umunyamakuru yagerageje kugera mu gace uyu mugabo akunda kugendanamo uyu muhoro bivugwa ko azicisha abantu ngo amubaze niba ibyo ashinjwa ari ukuri ntibyamukundira kuko abaturage bamubwiye ko najya kumureba ahita amwica.
Ati” Abyuka atyaza umuhoro avuga ko azica umuntu.
Umunyamabanga w’Umurenge wa Rusororo, Rwabukumba Mado abazwa kuri iki kibazo, yatangaje ko batari bakizi cyane ko we ari mushya muri uyu murenge ariko asaba ko bamuha amakuru neza agafatanya n’izindi nzego bakagishakira umuti.