Umugore umaze amezi atatu arongowe n’umugabo umurusha imyaka 20, abayeho atishimye.
Ku rubuga rwa Facebook, uyu mugore yagishije inama.
Yagize ati: “Muraho, mperutse gukora ubukwe ariko ndi mugahinda kuko nabanye n’umuntu ntakunda habe nta gato […] ikibazo rero giteye gutya, hari umugabo unduta wankunze imyaka myinshi pe! yankoreye ibyo nifuza byose imyaka 5 yose ariko yansabye ko tubana inshuro enye zose mbyanga, kuko si nigeze mukunda. Noneho hashize imyaka naje kugisha abantu inama barambwira ngo iyo ukundanye n’umuntu ukuruta nibyiza kandi ngo ugera igihe ukamukunda, ubu hashize amezi 3 dukoze ubukwe ariko mubyukuri njye mbayeho mbabaye kuko afite imyaka 45 njye 25, noneho nari nsanzwe nifitiye akazi yakankuyeho na business nakoraga mucyaro zose ubu ntanyemerera kuzikora byose narabiretse kubera we ariko mbayeho mbabaye peee! Ese ko ntashaka gusenya nzabigenza gute?kugumana n’umuntu ntakunda ko binkomereye. ”
Wamugira iyihe nama?