Habyarimana Etienne, ni umuturage wo mu Kagari ka Tetero mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge, wabashije gukora isekuru ikoresha umuriro w’amashanyarazi, kuri ubu bikaba bimeze kumuteza imbere.
Aganira na IGIHE dukesha iyi nkuru, uyu mugabo w’abana batatu yahamije ko ari we wa mbere wabanje gukora izi sekuru zikoresha amashanyarazi zifashishwa mu gusya isombe n’ubunyobwa.
Iyi sekuru ye isya ibiro 10 by’isombe cyangwa se iby’ubunyobwa bikanoga mu minota itarenze itatu gusa.
Habyarimana yemeza ko yatangiye gutekereza uko yakora isekuru isya isombe kuko buri gihe yabonaga ababyeyi be ndetse n’abakunzi b’isombe muri rusange bagorwa no kuyisekura.
Ahamya ko yabitangiye ahagana mu 2012 ndetse bimaze kumugeza kuri byinshi kuko ubu yamaze gukuramo inzu y’arenga miliyoni umunani z’Amafaranga y’u Rwanda n’ibindi.
Ati “Nabitangiye nyuma yo kubona uburyo abakunzi b’isombe bagorwa no kuzisekura mbere yo kuziteka nibwo nihangiye uburyo iyi sekuru nayishyiramo imashini n’ibati ritazana umugese ikajya isya biza kunkundira.”
Yavuze ko izi sekuru zisya isombe ndetse n’ubunyobwa imwe ayigurisha ibihumbi 300 Frw.
Habyarimana yavuze ko uyu mwuga yihangiye uretse we hari n’abandi umaze guteza imbere.
Yemeza ko kuri konti ye amaze kwizigamira arenga miliyoni eshatu z’Amafaranga y’u Rwanda ndetse intego ye ari uguteza imbere umucuruzi w’isombe.
Uwizeyimana Claudine ni umugore utuye mu Murenge wa Bushoke mu Karere ka Rulindo, ujya uzana isombe akaziranguza mu Mujyi wa Kigali. nawe yemeza ko imashini zisya zikorwa na Habyarimana zamufashije kwiteza imbere we na bagenzi be.
Yagize ati “Mbere tukizizana isombe aha muri Kigali abantu bakizisekurisha amaboko ikilo bakiranguraga ku mafaranga 100 cyangwa 150 Frw ariko ubu basigaye baduha 600 Frw amake aba ari 500 Frw ku buryo twese izi mashini zizishya uyu mugabo yakoze zaduteje imbere mu buryo bugaragara.”
Yongeyeho ko ubu abasha kwiyishyurira mituweli z’abana be ndetse amaze kwizigamira agera ku bihumbi 300Frw.
Uyu mugabo avuga ko kuva yatangira gukora izi sekuru zisya isombe n’ubunyobwa zikoresheje amashanyarazi amaze gukora izirenga 40, gusa akagaragaza ko afite ubushobozi bwo gukora nyinshi aramutse abonye abakiliya benshi.