in

NdababayeNdababaye NDASETSENDASETSE

i Kigali hafi ya gare: umusekirite asunitse umugore utwite yikubita hasi abantu barahurura

Mu mujyi wa Kigali rwagati hafi ya gare ya Downtown umusekirite arwaniye umwenda n’umukozi wa MTN birangira uwo mukozi yituye hasi. Nkuko amashusho ya Afrimax Tv dukesha iyi nkuru abigaragaza, uyu mukozi wa MTN yari umudamu ndetse yari anatwite.

Abaganiriye na Afrimax Tv dukesha iyi nkuru bavuze ko atari ubwa mbere ibi biba kuko uwo musekirite asanzwe agirana ibibazo n’abakozi ba MTN bakorera hafi y’aho ibi byabereye akabambura imyenda yabo y’akazi bajya kuyimwaka akabasaba amafaranga cyangwa se akabasaba ama unités yo guhamagara kugirango abashe kubasubiza imyenda yabo y’akazi.

Uyu mubyeyi wasunitswe n’umusekirite yaganiriye na Afrimax Tv maze avuga ko atari ubwa mbere uyu musekirite amusunika kuko ubwa mbere nabwo yamusubitse akajya kumurega kuri RIB. Nyuma gato y’uko ibi bibaye, ambulance yahise iza maze ijyana uyu mubyeyi kwa muganga.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Bimwe mu byo umukobwa wakunze umusore byo gupfa akora.

Mukaperezida warongowe na Kwizera aratwite