in

I Kigali, Biravugwa ko umugabo wari wambaye impuzankano y’abacungagereza yakubise urushyi umusore wari uvuye kurangura ibyo kunywa wamwinye inzira [videwo]

I Kigali, Biravugwa ko umugabo wari wambaye impuzankano y’abacungagereza yakubise urushyi umusore wari uvuye kurangura ibyo kunywa wamwinye inzira.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa X yahoze yitwa Twitter, amashusho yerekana umugabo wambaye impuzankano y’abacungagereza ari kuva ahari umusore wari ufite amakese y’inzoga.

Uwitwa Brune Kirezi wasohoye ayo mashusho avuga ko uyu mugabo yakubise urushyi uyu musore.

Impamvu yo gukubita uyu musore ni uko yari ari mu nzira yari agiye gucishamo imodoka.

Uyu mwari watangaje ibi, yakomeje avuga ko ibi bidakwiye.

Nubwo uyu mukobwa avuga ibi, mu mashusho yasohoye nta hantu bigaragara uyu mugabo akubita uyu musore.

Ababonye ibyo ntibari kwemera ibyo uyu mukobwa yatangaje kuko ngo nta kimenyetso kibyerekana amakubita ntiyagakwiriye kuza avuga ibyo, aho babigereranyije nko gusebanya.

Kirezi we, avuga ko kuba atafashe ayo mashusho bitakuyeho ko yamukubise ko kandi na we ari kwicuza kuba atarayafashe.

Nta rwego na rumwe rwari rwagiri icyo ruvuga kuri ayo mashusho, turacyari kugerageza kuvugana n’inzego bireba. Andi makuru murayamenyeshwa mu nkuru zacu zitaha.

[videwo]

Written by Charry

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Noah na Olivia nibo baza ku mwanya wa Mbere! Urutonde rw’amazina 50 y’abakobwa na 50 y’abahungu agezweho muri 2023

Irazindukira ku muryango! MeteoRwanda yatangaje iteganyagihe ryo kuri uyu wa 10/10

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO