in

Huye : Umusore muto w’imyaka 17 yatewe ibyuma ari mu kabari ahasiga ubuzima

Umusore w’imyaka 17 witwa Hakizimana Valens wo mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, yaterewe ibyuma mu kabari mu ijoro ryakeye bimuviramo urupfu.

Ibi byabaye ahagana saa yine z’Ijoro kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Mutarama 2022, mu kabari kavugwaho kwenga no gucuruza inzoga y’igikwangari, gahereye mu Mudugudu wa Gitwa mu Kagari ka Rukira.

Akimara guterwa ibyuma, yajyanywe ku Kigo Nderabuzima cya Huye kugira ngo avurwe ariko birangira apfuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Huye, Rwamucyo Prosper, yatangaje  ko ukekwaho kumutera icyo cyuma yamaze gufatwa akaba agiye gushyikirizwa ubutabera.

Ati “Ukekwaho kuba yamuteye icyo cyuma yamaze gufatwa, ubu RIB ikomeje iperereza kugira ngo akorerwe dosiye ashyikirizwe ubutabera.”

Yakomeje avuga ko nyiri ako kabari byabereyemo yahise aburirwa irengero ariko na we akaba ari gushakishwa kugira ngo hacukumburwe uruhare rwe muri icyo cyaha cy’ubwicanyi, dore ko yari yanafunguye akabari mu masaha atemewe.

Umurambo wa Hakizimana wajyanywe ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB, gukorerwa isuzuma.

Rwamucyo yasabye abaturage kwirinda ibyaha, abizeza ko inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano zigiye guhagurukira ibibazo by’inzoga zitemewe n’iby’ubujura bigaragara mu Kagari kabo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Davido yashyize hanze ifoto iteye ubwuzu akiri umwana(ifoto)

Ibintu abakobwa n’abagore banga urunuka ariko bagatinya kubivuga.