Huye: Umugabo wasambanyije umwana we yakaniwe urumukwiye

Mu minsi yashize nibwo himvikanye umugabo wo muri huye ko yakoze amahano agakora ibidakwiye agafata umwana we ku ngufu abantu barumirwa.

Umugabo wo mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza, wari ukurikiranyweho gusambanya umwana we ndetse na we akabyemera avuga ko yabitewe na ka manyinya, yakatiwe gufungwa burundu n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye.

Abantu bakimara kumva ibyuwo mugabo uko yafashe ku ngufu umwana we, abantu bifuje ko yakanirwa urumukwiye kigira ngo atazanigera yanduza abandi iyo mico ikaba yakwirakwira hose.