in

Huye: Amayobera ku rupfu rw’umugore wari uvuye mu bukwe bwa musaza we akaboneka hafi y’iwabo yapfuye

Huye: Amayobera ku rupfu rw’umugore wari uvuye mu bukwe bwa musaza we akaboneka hafi y’iwabo yapfuye.

Ibi byabereye mu murenge wa Gishamvu mu karere ka Huye habonetse umurambo w’umugore witwa Nikuze Florence w’imyaka 43 yapfiriye hafi y’iwabo avuye mu bukwe bwa musaza we.

Uwo murambo wabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Gashyantare 2023, ubonywe n’abaturage bari bazindutse bagiye mu kazi bisanzwe.

Ababonye uyu murambo bihutiye kubimenyesha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, maze Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, RIB rugera aho uyu murambo wabonetse kugira ngo bakore iperereza hamenyekanye icyateye urupfu.

Abaturage Bavuga ko nta muntu bazi nyakwigendera yari afitanye nawe ikibazo ndetse ngo yari abanye neza n’abo mu muryango avukamo nubwo atahaherukaga kuko yabaga mu mujyi wa Kigali.

Nyakwigendera Nikuze yasize abana batatu, abahungu babiri n’umukobwa umwe. Amakuru avuga ko atari akibana n’umugabo we.

Ivomo:IGIHE

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi uhora mu mitwe y’abafana ba Rayon Sports yuriye indege aje gushyigikira Haringingo Francis ubwo iyi kipe yakinaga na APR FC

Shaddyboo ari mu myiteguro y’umunsi w’abakundana yageneye impano zidasanzwe Couple 20