Hashize iminsi hari ikirombe cyo mu karere ka Huye mu murenge wa Kinazi cyagwiriye abantu 6 bakaba bagishakishwa, bituma Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rutangira gukora iperereza ku bantu babyihise inyuma none 10 batawe muri yombi.
RIB yatangaje ko aba bombi bakurikiranyweho ibyaha bitatu; aribyo Ubwicanyi budaturutse ku bushake (Homicide involontaire), gukora Ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyangwa Kariyeri nta ruhushya, no Gukoresha ububasha bahabwa ni itegeko mu nyungu bwite.
Mu batawe muri yombi harimo Rtd Maj. Paul Katabarwa, Maniraho Protais, wahoze ari umuyobozi w’imibereho myiza mu Kagari ka Gahana, Nshimiyimana Faustina ni umuyobozi w’Umuduguduwa wa Gasaka, Iyakaremye Libertad ushinzwe ubutaka muri Gasaka, Uwimana Mussa wacukuraga muri icyo kirombe, Ndacyayisenga Emmanuel, yacukuraga muri icyo kirombe, Matebuka Jean wacukuraga muri icyo kirombe.