in

Huye: Abagizi ba nabi batwitse inzu y’umuturage none arasaba ubufasha bwo kubona aho arambika umusaya

Huye: Abagizi ba nabi batwitse inzu y’umuturage none arasaba ubufasha bwo kubona aho arambika umusaya.

Mu mudugudu wa Akarugirinka, akagari ka mpare, Umurenge Tumba, mu Karere ka Huye hari Umuturage uri gutabaza asaba ubufasha nyuma y’uko abagize ba nabi bamutwikiye inzu.

Mu kiganiro Usanase Jeanine watwikiwe inzu yagiranye na KGL News dukesha iyi nkuru, yavuze ko abagizi ba nabi bamutwikiye ubwo yari yagiye mu itsinda ryo kuzigama no kugurizanya.

Avuga ko yahamagawe n’abaturanyi be bamubwira ko inzu ye bayitwitse, aho yahiye ku gice cyo hejuru cyari gisakajwe n’amategura.

SEDO w’akagali ka Mpare, Harerimana Jean Claude yavuze ko iki kibazo bakizi ndetse ko hari ikigiye gukorwa kugira ngo uyu muturage abone aho arambika umusaya.

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umvako i Nyanza bogeza! Messi yaguze inzu y’akataroboneka ifite agaciro k’amamiliyari menshi – AMAFOTO

Mitima Issac uzwiho kutagira ubwoba iyo ari mu kibuga yatangaje ikintu gikomeye kimuteye ubwoba ku ikipe izakina na Rayon Sports