in ,

Hon Bamporiki yikomye umunyamideli wambaye ubusa akikinga ibendera ry’igihugu

Perezida wa Komosiyo y’Itorero ry’Igihugu yanenze bikomeye umukobwa w’umunyamideli witwa Niyigena Solange uzwi nka Keza Terisky nyuma yo kwifotoza yambaye ubusa akikinga ibendera ry’igihugu.

https://www.youtube.com/watch?v=Hzz6v_qoM8c&feature=youtu.be

Keza ni umunyamideli ukunze kugaragara mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi zitandukanye cyane cyane iz’itsinda rya Urbana Boys.

Kuri uyu wa kane ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amafoto ye yifotoje yambaye akenda k’imbere igice konyine, amabere ari igasozi yahishe imoko gusa.

Ayo mafoto kandi ari kumwe n’andi yambaye atyo ariko yifubitse igitambaro giteye neza nk’ibendera ry’igihugu.

Ubwo aya mafoto yavugwaho n’abantu batandukanye Hon Bamporiki Edouard Perezida wa Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu yanenze bikomeye uyu mukobwa avuga ko atari akwiye gukinira ku ibendera ry’igihugu kuko atari umwambaro wambarwa na buri wese.

Yagize ati “Ibi ntabwo bisaba kureba itegeko. Ibi ni ukurengera, Ikirango cy’igihugu ntigikinirwaho, si umwambaro umuntu yakwiyambika uko yiboneye. Ubuse uyu yesheje muhigo ki?? ibi ni ishyano ahubwo.”

Uretse n’iby’ibendera Hon Bamporiki Edouard yavuze ko ntawashima uburyo yambaye kuko abigereranya no kwambara ubusa.

Uwitwa Ntwali Pie yavuze ko uyu mukobwa adakwiye guterwa ibuye kuko igitambaro yambaye itari ibendera, ahubwo ko byakabaye ikosa mu gihe yagiye kurimanura aho riri.

Yagize ati “Nonese ririya ni ibendera ry’igihugu? Ibendera rigira specific measures, uko ridoze n’igitambaro cyaryo.  Simbona ririya rifite inshabure? Sinjya mbona se abafana muri sitade bayakenyera? Bibabuza kwicara hasi se? Ndakeka nta cyaha kirimo niba atagiye aho rizamuye ngo aritware.”

Ntabwo  Ntwakwemeza ko azakurikiranwa n’amategeko ariko  igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda Ingingo ya 532 ivuga ko “Umuntu wese ubigambiriye, usuzugura, upfobya, ukuraho, wonona cyangwa wandagaza ibendera cyangwa ibimenyetso biranga ubwigenge bwa Repubulika y’u Rwanda, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.”

Imyambarire ya Keza yanenzwe bikomeye

Kubera inshabure hari abavuga ko atari ibendera

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Monaco Cosmetic iduka rya mbere ricuruza amavuta ya bakobwa n’abagore

Kugera kure siko gupfa! Aba bantu bahoze ari abatindi nyakujya ariko ubu ni abamillionaire