Wari wahoberana n’umuntu mudahuje igitsina? Ese wumvishe bimeze gute? Buriya mu guhoberana habamo amabanga menshi abantu batajya bapfa kumenya.
Twifashishije inyandiko y’ikinyamakuru Healthline.com twaguteguriye ibintu biba mu guhoberana n’umuntu mudahuje igitsina.
Birinda indwara
Burya guhoberana bigabanya ibyago byo gufatwa n’uburwayi, kuko iyo ubikoze umubiri urushaho gukora ubwirinzi bwinshi.
Birinda umunaniro wo mu bwonko (stress)
Uzumve iyo ufite stress warangiza ugahoberana n’umuntu mudahuje igitsina ukuntu uhita umera. Ibi bikwibagiza icyaguteye uwo munaniro.
Bigabanya agahinda
Ujya ubibona cyane iyo umuntu afite agahinda ukuntu ahobera uwo bari kumwe kugira ngo amuture ako gahinda. Burya ni wumva ufite agahinda uzahobere umuntu muzaba muri kumwe bizashira.
Bikomeza imibanire
Iki ni ikintu cyiza, kuko iyo mu mibanire y’abantu hatarimo guhoberana hari ikintu kiba kubura. Niyo mpamvu uzasanga abantu benshi bari mu rukundo bahoberana buri uko bahuye.
Ibindi twavuga ni nko kurinda gufatwa n’umutima, ubusabane, ni ikimenyetso cyo kwiyunga, biruhura ubwonko, bizamura amarangamutima n’ibindi.