Muri iki gitondo nibwo hagiye hanze amakuru yateye ubwoba abantu bensi batuye isi, ayo makuru yavugaga ko ukwezi gushobora kuzahinduka umutuku mu kirere, mu gihe kwasaga nk’umweru.
Aya makuru yatangajwe n’ikigo gishinzwe ibyerekeranye n’isanzure muri reta Zunze ubumwe za Amerika, NASA.
Iki kigo cyatangajeko abantu bagomba kwirinda ahantu hegereye inyubako, ndetse kuko bishobora kuzateza ibyago byinshi ndetse bikaba byanageza ku rupfu.
Icyi kigo cya NASA cyatangajeko, ukwezi gushobora kuzasa nk’umutuku muri iki cyumweru hagati, guhera ku wa gatatu aho ku bice bya Amerika, biteganijwe ko ibi bihe bishobora kuzarangira mu mpera z’umunsi wa Kane.
Mu bihugu by’Uburayi, niho biteganijweko uku kwezi gusa nk’umutuku gushobora kuzamara igihe kirekire ugereranyije n’ibindi bice by’isi, nka Afuruka na Aziya.