in

Hasohotse ibiciro bishya bya Peteroli hatungurana uburyo Lisansi yatumbagiye

Hasohotse ibiciro bishya bya Peteroli hatungurana uburyo Lisansi yatumbagiye.

Hatangajwe ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli, aho igiciro cya Lisansi, cyiyongereyeho 183 Frw, kuko ubu Litiro yayo ari 1 822 Frw ari na cyo giciro kinini kibayeho mu Rwanda.

Bikubiye mu itangazo fyashyizwe hanze n’Urwego rw’igihugu Rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe z’Imirimo ifitiye Igihugu Akamaro (RURA) kuri uyu wa Kabiri tairki 03 Ukwakira 2023.

Iri tangazo rivuga ko “Igiciro cya Lisansi ntikigomba kurenga amafaranga y’u Rwanda 1 822 kuri Litiro.”

Ni mu gihe ibiciro byari bisanzweho byari byatangiye gukurikizwa tariki 04 Kanama, Litiro ya Lisansi yaguraga amafaranga 1 639. Ni ukuvuga ko yazamutseho 183 Frw.

Muri ibi biciro byashyizweho kandi bigomba gutangira gukurikizwa kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Ukwakira 2023, igiciro cya Mazutu cyashyizwe ku mafaranga 1 662 kuri Litiro.

Iki giciro kivuye ku mafaranga 1 492 Frw. Bivuze ko cyo cyazamutseho amafaranga 170 Frw.

ITANGAZO

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abanywi b’inzoga bakomeje kwinubira imyanzuro barimo gufatirwa! Kigali, abasore n’inkumi bashatse gushyamirana n’inzego z’umutekano kuko babujijwe gusoma icupa (VIDEWO)

“Ceceka kandi wicare. Nawe ceceka” Uwikunda Samuel yacecekesheje umutoza wa Kiyovu Sports agize ngo na we aramucecekesha ahita ahabwa ikarita itukura