Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru,Niyonzima Haruna yijihije isabukuru y’amavuko y’umukunzi we ari nawe umubereye nyina w’abana. Ngo iyi Sabukuru yaranzwe n’ibyishimo byimbitse kandi byo ku rwego rwo hejuru byaje bisibanganya inkovu z’umubabaro Haruna n’umufasha we batewe no kubura umwana wabo wari ufite imyaka ibiri n’igice ndetse n’inzu yabo yahiye igakongoka mu myaka  itatu ishize .
Haruna na Jeanne babyaranye abana batatu nubwo umwe atakiriho,ngo bari bishimye ku buryo butavugwa ndetse kuri Niyonzima wagiye avugwaho kugira abakobwa benshi cyari igihe cyo gushimangira ko uwo yahisemo kandi arutisha abandi ari Jeanne ni nayo mpamvu yemeye kumusoma  gutya nk’ikimenyetso cy’urukundo  rutayegayezwa amufitiye
Haruna ubu ukinira ikipe ya Young Africans (T.Z) ni umwe mu bakinnyi b’iyi kipe bakunzwe dore ko ubuhanga bwe bwakomeje kumukundisha n’ababushidikanyagaho mu mwaka wa 2011 ubwo yayerekezagamo