in

Harmonize yasubiye mu rukundo na cya kizungerezi bakanyuzanyijeho

Umuhanzi ukomeye muri Tanzania Harmonize wari umaze amezi agera kuri ane asaba imbabazi Kajala Frida wahoze ari umukunzi we, ubu amakuru ahari nuko uyu mugore yamubabariye bagasubirana mu rukundo.

Harmonize mugusaba imbabazi yabanje kumanikisha icyapa kinini cya rutura mu mugi  wa Dar Saalam kiriho ifoto ye n’uyu mugore mu kumugaragariza ko amukunda.

Amaze gukora ibyo yamuguriye imodoka nziza yo mu bwoko bwa Ranger Rover arayimushyira byose byajyanaga n’ubutumwa burebure bwo gusaba imbabazi atahwemaga kunyuza ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Kugeza ubu amakuru ahari muri Tanzania n’uko uyu mugore yababariye uyu muhanzi bagasubirana mu rukundo.

Hari andi makuru avuga ko uyu mugore yahise agirwa umwe mu itsinda rishinzwe kureberera inyungu za Harmonize mu muziki.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa wegukanye ikamba mu irushanwa rya Miss Rwanda yashyize igorora abafana be

Nana wo muri city maid yakoreye surprise fiancé we ku isabukuru ye y’amavuko (video)