in

Harmonize n’umukunzi we bagiye kwandika amateka ahambaye

Kuri uyu munsi tariki 25 Kamena 2022 mu birori bidasanzwe birabera hagati y’imiryango ya Rajab Abdul Kahali wamamaye nka Harmonize na Kajala Masanja Fridah, aho biri kubera muri Selena Hotel Dar es Salaam abenshi barahamya ko Harmonize agiye kwambika impeta y’urudashira umukunzi we baherutse gusubirana.

Mu butumwa uyu muhanzi yanyujije kuri Instagram ye yavuze ko ari umunsi w’amateka amaze igihe kirekire ategereje yavuze ko kandi ibi birori bitumiwe imiryango yabo bombi gusa, Yagize ati “Ni ibirori by’umusangiro ku rukundo rwange na Kajala. Imiryango niyo yonyine itumiwe abandi murabireba kuri murandasi”.

Ni ibirori byatangiye i saa munani za Tanzania zikaba isaa saba zo mu Rwanda. Ibi birori biteganyijwe kurangira saa kumi nebyiri z’umugoroba.

Harmonize yongeye agira ati “Uyu ni umunsi udasanzwe, mfite ibyiyumviro bidasanzwe! Sinjye uri bubone bigeze nkabona imiryango yacu . Ni ibintu narose igihe kinini”.

Nyuma y’ibi byose abakurikirana amakuru ya Tanzania cyane mu myidagaduro barahamya ko bagiye kwambikana impeta y’urudashira cyangwa bagakora andi mateka atazibagirana mu rukundo rwabo.

https://www.instagram.com/p/CfOVZs2Ic1m/?utm_source=ig_web_copy_link

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Imibumbe 5 igiye kwegerana kuburyo umuntu azajya ayireba n’amaso, Dore icyo bisaba

Rutahizamu Muhadjiri HAKIZIMANA yasinyiye ikipe yo hanze y’u Rwanda