Umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports waguzwe na Haringingo Francis Ramadhan Kabwili ukomoka mu gihugu cya Tanzania ashobora kudakomeza gukinira iyi kipe.
Kuva igice cya kabiri cya Shampiyona imikino yo kwishyura cyatangira umuzamu w’ikipe ya Rayon Sports Ramadhan Kabwili ntabwo aragararara mu myitozo ndetse no mu mikino y’ikipe ya Rayon Sports nubwo iyi kipe ntacyo itangaza cyabaye hagati yabo.
Nyuma y’ubucukumbuzi, YEGOB yamenye ko Ramadhan Kabwili nyuma yo kumara iki gihe cyose atagaragara muri Rayon Sports ari ukubera ko nta cyangombwa cyo gukorera hano mu Rwanda yari afite ndetse Kandi ko ubu ari mu gihugu cya Tanzania iwabo, aho yagiye gushaka icyemezo cy’uko atafunzwe ariko kugeza ubu yarakibuze bishobora gutuma atagaruka muri iyi kipe y’abafana benshi hano mu Rwanda.
Ibi bikomeje gutuma abakunzi ba Rayon Sports ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru banenga cyane Haringingo Francis waguze uyu muzamu wagaragaje ko ntakintu kinini arusha Bonheur ndetse na Adolphe bari basanzwe bafatira ikipe ya Rayon Sports.
Hari andi makuru tudahagazeho avuga ko ikipe ya Rayon Sports yaba yaramaze kwirukana uyu mukinnyi kubera imico itari myiza yagendaga agaragaza mu bandi bakinnyi itemerwa cyane n’abantu benshi hano mu Rwanda ndetse no muri Afurika yose.