Ku wa Kabiri tariki 11 Gashyantare 2025, impanuka ikomeye yabereye mu Murenge wa Rusiga, Akarere ka Rulindo, ihitana abantu 20, abandi bagakomereka bikomeye. Amashusho yagaragaye yerekana abagenzi baryamye ku musozi, bamwe bapfuye, abandi barembeye aho, mu gihe abaturage bafashaga gukura abakomeretse no kubazamura ku muhanda kugira ngo bagezwe kwa muganga.
Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije imiryango yabuze ababo ndetse itangaza ko abakomeretse bahise bajyanwa mu bitaro bitandukanye aho bari kwitabwaho n’abaganga. Mu itangazo ryasohowe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa 11 Gashyantare, Guverinoma yagize iti: “Turatanga ubufasha bukenewe ku miryango yabuze ababo no ku bakomerekeye muri iyi mpanuka.”
Iyi mpanuka yatewe na bisi nini ya International Express, yari itwaye abagenzi 52 ivuye i Kigali yerekeza i Musanze. Nk’uko Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yabitangaje, iyo bisi yarenze umuhanda igwa mu manga ifite uburebure bwa metero 800. Yagize ati: “Murabizi ko hariya ari ahantu h’imisozi, iyo modoka yarenze umuhanda igwa munsi yawo ahantu harehare.”
Guverinoma yasabye abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda kugira ngo impanuka nk’izi zidakomeza gutwara ubuzima bw’abantu. “Tuributsa abakoresha umuhanda, cyane cyane abatwara ibinyabiziga, kubahiriza amategeko n’amabwiriza bigenga imikoreshereze y’umuhanda kugira ngo hirindwe impanuka,” nk’uko byatangajwe mu itangazo rya Minisitiri w’Intebe.