in

Hari n’ishuri utatinyuka kwitsamura uryicayemo kuko ryahita rikwiyubikaho: Amwe mu mashuri yo muri Rutsiro y’ubatswe kera cyane akomeje gutera impungenge abayakoresha kubera imisazire yayo

Hari n’ishuri utatinyuka kwitsamura uryicayemo kuko ryahita rikwiyubikaho: Amwe mu mashuri yo muri Rutsiro y’ubatswe kera cyane akomeje gutera impungenge abayakoresha kubera imisazire yayo.

Abarezi n’abanyeshuri bo mu bigo bifite ibyuma by’amashuri 518 bishaje mu Karere ka Rutsiro, bavuga ko bibangamiye imyigire n’imyigishirize bagasaba ko ibigikanyakanya byasanwa, ibishaje cyane bigasimbuzwa mu rwego rwo kwirinda impanuka bishobora guteza muri iki gihe cy’imvura.

Muri ibi byumba harimo ibyubatswe mu myaka ya kera byatangiye kuvaho inzugi n’amadirishya. Urugero ni ibyo mu kigo cy’amashuri cya GS Gihara giherereye mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Rutsiro byubatswe mu 1968.

GS Gihara ni kimwe mu bigo by’amashuri 2392 byo mu Karere ka Rutsiro. Muri iki kigo hari ibyumba 12 bishaje ariko bigikoreshwa kuko ubuyobozi bw’iri shuri nta yandi mahitamo bufite.

Bimwe mu byumba bishaje byo kuri iki kigo bikoreshwa nk’amashuri ibindi bigakoreshwa nk’icyumba cyo kuriramo.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Marie Chantal Musabyemariya avuga ko muri aka karere babaruye ibyumba 518 bishaje, birimo 171 bigomba gusimbuzwa na 347 bikeneye gusanwa.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umukecuru w’imyaka 104 ari kugurisha inzu bangana kandi iracyari umuturika(ifoto) 

Umusaza yavuye kunywa agacupa gusa ageze mu nzira yahuye n’uruva gusenya kuko urugendo rw’ubuzima bwe rwahise rurangirira aho