Hari igice cy’umubiri we cyabaye pararise, Umugore wa Fireman ntiyorohewe nyuma yimpanuka yakoze.
Kabera Charlotte umugore wa Fireman akomeje kurembera mu bitaro bya Kanombe aho ategereje kubagirwa kugira ngo abe yakira imvune yahuye nayo nyuma y’impanuka yakoze ku wa 8 Gashyantare 2023.
Mu minsi ishize nibwo twabagejejeho inkuru y’uko umugore wa Fireman arembye nyuma yo gukora impanuka akavunika igufa ry’urutirigongo mu mpanuka aba bombi bakoze ku wa 8 Gashyantare 2023.
Iyi mpanuka yaviriyemo uyu mugore imvune ikomeye ikomeje kumukomerana ku buryo kugeza ubu ahamya ko akeneye kwitabwaho byihuse bitaba ibyo akaba yanahakura ubumuga bwa burundu cyangwa se akaba yanitaba Imana.
Ku rundi ruhande ariko, Kabera avuga ko ahangayikishijwe no kuba agiye kumara ibyumweru bitatu mu bitaro atarahabwa ubuvuzi mu gihe uburwayi bwe bukomeza kwiyongera.
Kabera yakoreye impanuka hafi n’uruganda rwa Inyange ubwo umugabo we Fireman yari avuye kumucyura avuye ku ishuri batashye iwabo i Masaka.
Ivomo:IGIHE.com