in

Hari abiyita abakristo kandi ataribo ukurikije uko Bibiliya isobanura umukristo uwo ariwe! Ibintu biranga umukristo nyakuri

Umukristo w’ukuri ni wa wundi ukurikiza inyigisho n’amabwiriza twahawe na Yesu watangije itorero rya gikristo, akabikora atizigamye kandi nta gahato.

Bimwe mu bintu biranga umukristo nyakuri:

Matayo 7:15-17 “Mwirinde abahanuzi b’ibinyoma baza aho muri basa n’intama, ariko imbere ari amasega aryana. Muzabamenyera ku mbuto zabo. Mbese hari abasoroma imizabibu ku mugenge, cyangwa imbuto z’umutini ku gitovu? 17 Nuko igiti cyiza cyose kera imbuto nziza, ariko igiti kibi cyose kera imbuto mbi.”

1. Kwera imbuto: Umukristo wese akwiriye kwera imbuto nyinshi kandi zikagumaho. Nkuko igiti cyiza cyose kera imbuto nziza niko n’umukristo agomba kwera imbuto nziza aho ari hose.

Imbuto z’umwuka izo ari zo ziboneka mu Abagalatiya 5:22 -23. Izo mbuto ni Urukundo,ibyishimo,amahoro,kwihangana, kugira neza,ingeso nziza,gukiranuka,kugwa neza no kwirinda.

Mu gihe wumva ubuze rumwe muri izo mbuto, menya ikigero cyawe cy’ubukirisito cyagabanutse. Umukirisito ntagomba kurangwa n’imirimo ya kamere iboneka mu Abagalatiya 5:19-21.

Dore imirimo ya kamere iragaragara ni iyi: gusambana no gukora ibiteye isoni n’iby’isoni nke, no gusenga ibishushanyo, no kuroga no kwangana no gutongana, n’ishyari n’umujinya n’amahane, no kwitandukanya no kwirema ibice, no kugomanwa no gusinda, n’ibiganiro bibi n’ibindi bisa bityo. Ndababwira hakiri kare nk’uko nababwiye kera, yuko abakora ibisa bityo batazaragwa ubwami bw’Imana.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

John Cena ubwo yajyaga gutanga ibihembo yatunguranye agenda yambaye ubusa buri buri -AMASHUSHO

APR FC yazisize inyuma! Uko urutonde rwa Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda ruhagaze nyuma y’umunsi wa 24