in

Hamenyekanye umubare w’abantu bahitanwe n’impanuka ikomeye ya Bus yari itwaye abagenzi 52 iva i Kigali yerekeza i Musanze, aho yarenze umuhanda impanuka ku musozi igwa mu kabande nko muri metero 800

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko habaye impanuka ikomeye y’imodoka itwara abagenzi ya sosiyete International, yavaga i Kigali yerekeza i Musanze. Iyo mpanuka yabereye mu Karere ka Rulindo, mu Murenge wa Rusiga. Bus yari itwaye abantu 52, yarenze umuhanda igwa ahantu hahanamye, mu ntera igera kuri metero 800 uvuye ku muhanda.

Bivugwa ko abantu 16 bamaze kumenyekana ko bahasize ubuzima, mu gihe hari n’abandi benshi bakomeretse bikomeye. Polisi y’u Rwanda yatangaje ko hakiri gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane umubare nyawo w’abaguye muri iyi mpanuka.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukayiranga Judith, yabwiye RBA ko abakomeretse bahise bajyanwa ku bitaro bitandukanye, aho bari kwitabwaho n’abaganga. Ubuyobozi bw’inzego z’umutekano bukomeje gukorana n’abaturage mu gushakisha ibisobanuro ku cyateye iyi mpanuka, no gufasha imiryango y’abayiguyemo.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Okkam yabyaye