Polisi y’u Rwanda yatangaje ko habaye impanuka ikomeye y’imodoka itwara abagenzi ya sosiyete International, yavaga i Kigali yerekeza i Musanze. Iyo mpanuka yabereye mu Karere ka Rulindo, mu Murenge wa Rusiga. Bus yari itwaye abantu 52, yarenze umuhanda igwa ahantu hahanamye, mu ntera igera kuri metero 800 uvuye ku muhanda.
Bivugwa ko abantu 16 bamaze kumenyekana ko bahasize ubuzima, mu gihe hari n’abandi benshi bakomeretse bikomeye. Polisi y’u Rwanda yatangaje ko hakiri gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane umubare nyawo w’abaguye muri iyi mpanuka.
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukayiranga Judith, yabwiye RBA ko abakomeretse bahise bajyanwa ku bitaro bitandukanye, aho bari kwitabwaho n’abaganga. Ubuyobozi bw’inzego z’umutekano bukomeje gukorana n’abaturage mu gushakisha ibisobanuro ku cyateye iyi mpanuka, no gufasha imiryango y’abayiguyemo.