Nkuko ubushakashatsi bwabyemeje bwagarabwag ko agace ko mu Burengerazuba bw’u Rwanda byumwihariko mu Karere ka Rutsiro, kari mu tuza ku isonga ku Isi mu kwibasirwa n’inkuba, ndetse ubu hari gukorwa ubushakashatsi buzagaragaza ikibyihishe inyuma.
Ni kenshi humvikanye abantu cyangwa amatungo byakubiswe n’inkuba mu Karere ka Rutsiro, ndetse bimwe bikahasiga ubuzima.
Mu myaka itanu, inkuba zimaze kwica abantu 273 mu Rwanda hose, mu gihe abakomeretse ari 882 barakomereka, bose biganjemo abo mu Turere nka Rutsiro na Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba, ahakunze kwibasirwa n’ibi biza by’inkuba.