in

Hamenyekanye impamvu Miss Muheto atarahabwa imodoka yemerewe

Miss Nshuti Divine Muheto wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2022 yahawe imodoka ya Hyundai Venue 2022 nk’igihembo nyamukuru akaba ari imodoka yatanzwe na Hyundai Rwanda.

Kugeza kuri uyu munsi, iyi modoka ya Hyundai Venue 2022 ntabwo Miss Muheto arayihabwa.

Amakuru dukesha Radio/Tv10 avuga ko Umuyobozi mukuru wa Hyundai Rwanda, Mugabo Olivier, yabwiye itangazamakuru  ko iyi modoka itaragera mu Rwanda ndetse ko ibyo gutinda kuhagera byari bizwi n’abategura iri rushanwa rya Miss Rwanda.

Yavuze ko icyatumye itinda kuza ari imirimo yo gusana icyambu cya Dar es Salaam aho yatumye bimwe mu bicuruzwa binyura kuri iki cyambu bitinda mu nzira.

Ati «  bashinzwe gutegura Miss Rwanda bari babizi usibye ko na yo [Imodoka] yabashije gupakururwa noneho ».

Olivier avuga ko iki cyumweru kizasiga iyi modoka yarageze mu Rwanda ariko ko ibyo kuzahabwa Miss Rwanda 2022 byo biri mu maboko y’abategura iri rushanwa.

Iyi modoka ya Hyundai Venue 2022 ifite agaciro k’amafaranga asaga ibihumbi 20 y’amadolari y’Amerika (Asaga miliyoni 20 z’amafaranga y’U Rwanda).

Imodoka ya Hyundai Venue 2022 niyo Miss Nshuti Divine Muheto azajya agendamo

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyishimo n’umunezero byasaze umuryango wa Bahavu Jannet na Fleury Legend | Menya impamvu

Kigali :umugabo bamusenyeho inzu kubera amafaranga umugore yafashe mu kimina(Video)