Bantu benshi usanga bakunda gusoma kuri ka rufuro cyangwa se byeri bakayikunda ariko batazi ibyiza byayo.Hari ubushakashatsi buherutse gukorwa ndetse bwerekana byinshi byiza abantu batazi kuri iki kinyobwa.
Aba bashakashatsi bagize amatsiko yo kumenya neza ingaruka zo kunywa byeri ku buzima bwa muntu, maze bafata abagabo 22 b’ibigango babagabanyamo amatsinda abiri, bamwe bemererwa kunywa byeri itarimo ‘alcool,’ abandi banywa irimo alcool iri ku kigero cya 5%.
Mu gihe cy’ibyumweru bine, aba bagabo birenzaga icupa rimwe rya santimetero 33 buri joro, naho abashakashatsi bagakusanya amakuru aturuka mu maraso n’umwanda w’abakoreweho ubushakashatsi, agasuzumwa hashingiwe ku makuru yari yafashwe mbere y’uko aba bagabo binjizwa muri ubu bushakashatsi.
Byaje kugaragara ko amara y’aba bagabo bose, baba abanyoye byeri irimo ‘alcool’ n’abayinyoye itarimo, bagize imikorere myiza ya ‘intestinal microbiota,’ uyu ukaba umusemburo ugira uruhare mu kongera ubudahangarwa bw’umubiri, ugafasha mu igogora ry’ibiryo ndetse ukanagira uruhare mu mikorere myiza y’ubwonko.
Kunywa inzoga mu rugero byaragaye ko ari ingirakamaro ariko kunywa izirenze nabyo bigatera ibindi bibazo bikomeye.