in

Hamenyekanye amanota bafatiyeho kugira ngo abanyeshuri bahabwe ibigo biga bacumbikirwa ‘Boarding schools’

Nyuma yuko amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini busoza amashuri abanza P6 n’icyiciro rusange S3, hamenyekanye ayo bafatiyeho batanga ibigo by’abiga bacumbikirwa.

Byamenyekanye nyuma y’uwabajije iki kibazo NESA ishinzwe gukosora ibi nizamini, yagize ati “Nonese amanota mwafatiyeho nikimwe najya muri boarding ko hari abana batsinze nkuko mwabidutangarije ariko bakisanga muri nine na Twelve kandi bafite inota fatizo.Murakoze ku kazi gakomeye muba mwakoze rwose.”

NESA yamusubije iti “Mwiriwe neza,
Abanyeshuri baziga bacumbikirwa ni ababonye:
Muri S1, Abakobwa bafite byibura ikigereranyo cy’amanota 26, n’abahungu byibura bafite ikigereranyo cy’amanota 25.

Muri S4, ni abahungu n’abakobwa babonye ikigereranyo cy’amanota 17.
Murakoze.”

Bivuze ko umunyeshuri wiga mu mashuri abanza wagize 26 ku bakobwa ndetse na 25 ku bahungu babonye ibigo biga bacumbikirwa, maho abiga mu kiciro rusange bafatiye ku manota 17.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Rayon Sports igiye kugarukira mu nzira itageze muri Libya

Aretse gukina yisangira umugore! Umukinnyi wakanyujijeho muri As kigali na APR FC yaretse gukina umupira w’amaguru yisangira umugore we muri America (Amafoto)