in

Hamenyekane amagambo asekeje abarangije gutera akabariro basigaye bavuga

Mu gikorwa cyo gutera akabariro hamenyekane amwe mu magambo asa nk’atangaje abarangije icyo gikorwa basigaye bavuga nko byemejwe n’ubushakashatsi.

Urubuga rwa Illicit Encounters rusanzwe rukoreshwa cyane n’abantu batandukanye bashaka abakunzi, byagaragaye ko abagabo bakunze guhita bavuga bati “Ndagiye, ’wow’’ cyangwa bagahita bavuga bati “nari mbikumbuye”.

Ku rundi ruhande, abagore byagaragaye ko nyuma y’icyo gikorwa bakunze guhita bashaka kumenya aho telefoni zabo ziherereye, bati “telefoni yanjye iri he?”

Uretse ibyo, abagore ngo babangukirwa no guhita babuza uwo bari baryamanye gusinzira, bati “ntusinzire”.

Na nyuma y’igikorwa ariko, ubushakashatsi bugaragaza ko hashobora no kubaho kubwirana amagambo ataryoshye hagati y’impande zombi. Icyakora, abagore babonweho umwihariko wo kuba bashobora guhita babwira abagabo amagambo meza, aryoshye, babashimira.

Muri ayo magambo hakunze kuba higanjemo agira ati “uri igitangaza, nkunda kuba ndi kumwe nawe” cyangwa bagahita bahobera abagabo babo.

Raporo y’ubu bushakashatsi ivuga ko hari ubwo abagabo bahita bibariza abagore igihe bazongera gukorera igikorwa nk’icyo gikorwa basoje.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bwa mbere Umuhanzi Safi Madiba avuze ku rukundo rwe

Urukundo rwubahwe:noneho ibyo Harmonize akoreye umukunzi we birarenze