in

Hadateye kabiri, Umunyamakuru Nkundineza Jean Paul yarezwe mu rukiko

Ubushinjacyaha bwatangaje ko dosiye iregwamo Umunyamakuru wigenga, Nkundineza Jean Paul ukurikiranyweho gutukana mu ruhame, guhohotera uwatanze amakuru ku byaha, guhoresha ibikangisho n’icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha yaregewe Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge.

Ibi byaha byose bivugwa ko yabikoze mu bihe bitandukanye yifashishije umurongo w’urubuga rwa YouTube aho yatukaga uwatanze ubuhamya ku byaha ndetse anamutera ubwoba.

Ubushinjacyaha bwashyikirijwe iyi dosiye n’Urwego rw’Ubugenzacyaha ku wa 23 Ukwakira 2023, nyuma yo gukora iperereza ry’ibanze.

Ubushinjacyaha nabwo bwahise butangira gusuzuma dosiye no kurebana niba yaregerwa Urukiko cyangwa itaregerwa.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Ukwakira nibwo Ubushinjacyaha bwatangaje ko bwaregeye dosiye ya Nkundineza Jean Paul, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge nubwo butegereje guhabwa itariki yo kuburaniraho.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ibyaha yaregewe Urukiko bitahindutse, ahubwo ari bine nk’uko iperereza ry’ibanze rya RIB ryabigaragaje.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Kicukiro: RIB yataye muri yombi Gitifu witwa Ndagijimana Frodouard ukekwaho gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 15 amwizeza ibitangaza

Umugabo yakatiwe gufungwa imyaka 3 ashinjwa kutishyura amafaranga yose yari yavuganye n’umukobwa ukora umwuga w’uburaya baryamanye igihe kingana nk’isaha yose