in

Gutimbagurwa n’umugore kwa Meddy yabikoresheje nk’iturufu imutumbagiza mu bushorishori by’ubucuruzi bushya

Ese tubyite guhurirana? Cyangwa tubyite ubucuruzi bugezwe mu myidagaduro? Aha tugiye kukwereka uko Meddy yifashishije gukubitwa kwe byabaye kimomo mu itangazamakuru, mu buryo bwo kwiyegereza abafana be.

Hashize iminsi hasohotse inkuru zivugwa ku ikubitwa rya Meddy, ni inkuru yasakaye igihugu cyose ndetse bigera no kuri nyirubwite, Meddy.

Ubusanzwe Meddy ntabwo ajya akunda kwita ku bintu bimuvugwaho mu itangazamakuru kabone niyo byaba ari ibihuha.

Meddy wari umaze igihe ateguza abakunzi be indirimbo nshya, yafatiranye akanya yasakaye mu binyamakuru ateguza indirimbo ye yise ‘Grateful’

Ubusanzwe Meddy utarajya yita ku byamuvuzweho ni gute yagize icyo avuga ku ikubitwa rye ryari ryasakaye mu binyamakuru ndetse akanashyiramo umugore we, na we utarajyaga muri ibyo bintu.

Nyuma yo gushaka umugore, abo mu myidagaduro yo mu Rwanda twamenye Meddy utuje cyane mu bijyane n’iby’itangazamakuru ndetse n’imbuga nkoranyambaga.

Ubu se tubyite agatwiko? Reka turebe inkomoko yabyo. Amakuru avuga ko Meddy akubitwa n’umugore yavuzwe mbere n’abakoresha imbuga nkoranyambaga n’uko nyuma uwitwa Fatakumavuta azana andi makuru kuri YouTube.

Aho hose Meddy yari atuje ntakintu yigeze avuga, gusa uko inkuru yagendaga iba virusi mu banyarwanda, Meddy nibwo yagize icyo avuga, nyuma yo kugira icyo avuga yanateguje indirimbo nshya. Ibyo tubyite iki?

Tariki 9 Mutarama 2023 nibwo The Ben yagize isabukuru y’amavuko. The Cat usanzwe ari umufana wa Meddy cyane yaramwatse amwita indyarya kuko ngo atari yifurije isabukuru nziza The Ben wari wagize isabukuru. Nyuma yo kwitwa indyarya, Meddy yarashize yifuriza isabukuru nziza The Ben aho yari yatinze kuko The Cat we yari yamaze kumwita indyarya ndetse yatanze n’ibimenyetso by’uburyarya.

Mu nkuru ya The Cat ugerageje kuyisoma ukayumva wumvamo ukuntu The Cat yumvikanishije ko The Ben arenze Meddy ndetse yemeje ko The Ben yazamuye Meddy none Meddy akaba yatangiye kumugirira ishyari. Ibi byo tubyite iki?

Kazungu Kabos kuri Instagram ye yavuze ko nk’ureberera inyungu za Meddy batagira icyo batangaza ku makuru yari yasohotse avuga ko Meddy akubitwa n’umugore gusa Nyirubwite Meddy yagize icyo avuga.

Guhurirana ko gukubitwa n’umugore no gusohora indirimbo. Iyi ni indirimbo abantu bategereje bagaheba aho babigereranya nko kuza kwa Yesu. Mu mishinga ya Meddy wabona yari yarapanze ko yatangiza abantu umwaka mushya wa 2023 abaha indirimbo nshya, ibyo bikaza guhurirana n’inkuru zo gukubitwa kwe.

Mbibutsa ko Meddy yaretse indirimbo yamenyekanyemo z’urukundo akaba agiye gutangira urugendo rushya mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Ubu ni ubucuruzi bushya Meddy yinjiyemo kandi akaba ashaka kubwinjira ari mu bushorishori.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
HABIYAMBERE Noel
HABIYAMBERE Noel
2 years ago

iyinkuru yawentareme ririmo pe ubuse uyisesenguye wavugako warugamije kutubwira iki westing time

Wowe se ni iyihe Couple wagira iyambere?  habuze gica ubwo Couple ebyiri zikunzwe mu Rwanda zagereranywaga

Igishushanyo mbonera cya sitade itangaje mu Rwanda