in

Gusezerana byarahagaritswe habanza gukorwa iperereza! Byagenze bite kugirango gusezerana imbere y’amategeko kwa Kenny Sol n’umukunzi we bihagarikwe akanya gato

Ku munsi w’ejo hashize nibwo umuhanzi uri mu bagezweho hano mu Rwanda uzwi ku izina rya Kenny Sol yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Tunga Kunda Alliance.

Gusa ubwo ibyo birori byabaga umuhango wahagaritswe by’igihe gito kubera umukobwa wari uje kwitambika.

Ubwo aba bombi bari bamaze guhabwa inyigisho n’impanuro z’uko bazabana neza, haje umukobwa asaba ko badasezerankwa.

Uyu mukobwa ntiyigaragaje ku bw’umutekano we ahubwo yohereje ibaruwa, bityo umuyobozi wari ugiye kubasezeranya, asaba ko baba bahagaritse iyi mihango kuko itegeko ribiteganya.

Habayeho gukora iperereza ariko umuyobozi w’umurenge wari urimo kubasezeranya, yanzura ko umukobwa waregaga ko abarimo gusezerana harimo uwamuteye inda, ko yibeshye amazina, abarimo gusezerana ataribo yari arimo kurenga.

Ibi byatumye benshi batunga intoki abandi bageni bari bamaze kwinjira. Icyakora umuyobozi w’umurenge, yavuze ko niba atibeshye, yakererewe cyane, bityo ko yazisunga inzego za Leta zikamufasha.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Imodoka yavaga i Bukavu yerekeza Goma yakoreye impanuka iteye ubwoba mu Rwanda irimo abantu bagera kuri barindwi n’umushoferi -Amafoto abigaragaza

Ntagutinda mu makoni cyangwa ngo atekereze byinshi! Kimenyi Yves agiye gusaba no gukwa Uwase Muyango (Amashusho)