in

Gukorakora abagore ndetse n’ubujura bukorerwa mu modoka byatumye hashyirwaho ibwiriza ryo gucana amatara y’imbere mu modoka

Kuri uyu wa Garandatu tariki 9 Kanama 2023, Police y’u Rwanda yatangiye ubukanhurambaga mu ntara zitandukanye z’igihugu aho abashoferi b’imodoka zose zitwara abagenzi rusange bategetswe kujya bacana amatara yo mu modoka kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, mu rwego rwo kurwanya ubujura n’ibindi byaha bishobora gukorerwa mu mudoka mu gihe hatabona.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yavuze ko gucana amatara imbere mu modoka biri mu iteka rya Perezida wa Repubulika no mu mabwiriza y’Ikigo Ngenzuramikorere (RURA) yasohotse, mu rwego rwo kunoza umutekano w’abagenda mu binyabiziga, mu kubarinda ubujura n’urugomo rwajyaga rubakorerwa.

SP Mwiseneza, yasabye abashoferi kubahiriza iryo bwiriza kuko hari itegeko rihana utaryubahirije, asaba n’abagenda mu modoka guharanira uburenganzira bwabo bwo gutwarwa mu modoka mu mutekano usesuye.

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abakinnyi 11 ba APR FC bavanze n’aba Rayon Sports nyuma y’imikino bamaze iminsi bakina, Rayon Sports iracyayoboye

Burya koko iyo urenze uburenze: Nyuma y’amagambo menshi atari meza ubu Manishimwe Djabel wakiniraga APR FC amaze kwerekeza mu ikipe nshya izajya imuhemba bishimishije