in

Gisagara: Uwari wacumbikiwe yasize yishe abamucumbikiye imirambo ayikingirana mu nzu(soma inkuru irambuye)

Gisagara: Uwari wacumbikiwe yasize yishe abamucumbikiye imirambo ayikingirana mu nzu(soma inkuru irambuye)

Umukecuru Nyirabavakure Vestine w’imyaka 61 n’umuhungu we Tuyihorane Jean w’imyaka 28 basanzwe mu nzu bapfuye, harakekwa ko bishwe n’umusore wo mu muryango wari wabasuye.

Byabereye mu Mudugudu wa Samudahe, Akagari ka Cyamukuza mu Murenge wa Ndora ho mu Karere ka Gisagara.

Urupfu rw’aba bombi rwamenyekanye muri iki gitondo, ni bwo ubuyobozi bw’umudugudu bwazindukiyeyo, kuko uwo mukecuru yabanaga n’umwana we ari babiri, babonye batasohotse, n’ejo batasohotse bugiyeyo busanga bapfuye.

Abageze bwa mbere mu rugo rwa Nyirabavakure basanze inzu ifunze ariko ingufuri ifungiye inyuma, bisa nk’aho ari uwabishe agasiga abafungiranye.

Ukekwaho kwica Nyirabavakure n’umuhungu we ni umusore wari wararanye na Tuyihorane mu ijoro ubu bwicanyi bwabereyemo.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru nziza: Wibazaga uko wabigenza hari aho bagusabye Diplȏme yawe kandi warayitaye? Reba uko wasaba icyangombwa kiyisimbura byihuse

Aherekejwe na Christopher, umuhanzi Shaffy ukubutse i Burayi yashyize indabo ahashyinguwe Yvan Buravan (AMAFOTO)