in

Gicumbi: Umusore yaguye mu buriri bw’umugore yajyaga kuryamana na we bwacya agataha

Gicumbi: Umusore yaguye mu buriri bw’umugore yajyaga kuryamana na we bwacya agataha.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa 4 Nzeri 2023, umusore w’imyaka 28 wo mu karere ka Gicumbi yasanzwe yapfiriye mu buriri bw’umugore bikekwa ko bari basanzwe basambana.

Bikekwa ko yakubiswe isuka mu mutwe.

Ibi Byabereye mu murenge wa Nyankenke, mu kagali ka Kigogo mu mudugudu wa Ntabangira.

Amakuru aravuga ko uyu musore yasanzwe yoroshe ishuka mu buriri yapfiriye mu cyumba kirimo n’isuka, aho yari afite igikomere ari nabyo byatumye hakekwa ko yaba yakubiswe isuka.

Hahise hakekwa uwo mugore nyiri uburiri w’imyaka 34 y’amavuko bivugwa ko bari banafitanye umubano wihariye, dore ko ngo bararanaga bwacya umusore agataha.

Mwumvaneza Didas, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyankenke, yavuze ko amakuru bayamenye bari kuyakurikirana.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umwana w’umukobwa witwa Iremakwishaka Jeanine wandikisha ukuguru kuko nta maboko agira yavuze icyo yifuza kuzaba ndetse agira nicyo yisabira abantu 

“Barasa neza nk’intobo”: Ally Soudy yikoreye ishyano ubwo yifotozanyaga n’ihene maze bituma abantu bahita babona neza ko asa nkayo -AMAFOTO