in

Gicumbi: Abaturage batunguwe n’inkuru y’abagabo babiri baguranye abagore 

Hakuzimana Innocent utuye mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Mutete akagari ka Mutandi mu mudugudu wa Gatare, avuga ko yashakanye na Musabyimana baza kubyarana abana 4 gusa baza gutangira kugirana amakimbirane aturutse ku businzi bw’uyu Musabyimana wajyaga mu kabari agataha mu ijoro, yasanga umugabo yaryamye bagatangira kurwana.

Umunsi umwe Musabyimana yatashye saa sita z’ijoro yasinze maze Innocent agiye kumukingurira asanga aherekejwe n’undi mugabo wari usanzwe ari umuturanyi wabo witwa Karamyasa.

Mu kiganiro Innocent yagiranye na radio Ishingiro yavuze ko ubwo batangiye kurwana maze Innocent akubita Karamyasa wahise atabaza umugore we witwa Claudine, aje nawe ashaka kurwana, Innocent asunika hasi uwo mudamu maze ahita avunika bikomeye ukuboko.

Inzego z’umutekano zarahageze maze zifata Innocent ajyanwa gufungwa mu kagari gusa ntiyamazemo kabiri kuko yahise arekurwa gusa ategekwa gutanga amafaranga yo kuvuza uwo Claudine wari yasunitse akavunika ukuboko.

Karamyasa yahise afata ayo mafaranga abwira Musabyimana ko batorokana bakajya kuyasangira doreko bari basanganwe umubano. Uwo mugabo yasize umugore we amuziza ko afite ubusebwa (kuvunika ukuboko).

Claudine wari wavunitse yabuze uko agira ahitano gusanga Hakuzimana ngo amuhe ubufasha bwo kwivuza, birangira Hakuzimana amushyira mu rugo maze bakomerezaho barabana nk’umugore n’umugabo bamaze kubyarana umwana umwe, abo bandi nabo bareruye barabana ngo gusa bahora mu ntonganya kubera ubusinzi.

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Asanzeyo Sandrine Isheja bakoranaga kuri Kiss FM! Umunyamakuru umaze kuba ikimenyabose mu gukora ibyegeranyo yerekeje kuri RBA ‘Radio Rwanda’