in

Gereza nkuru yafashwe n’inkongi y’umuriro imfungwa n’abacungagereza bafungiranyemo imbere

Mu rukerera rwo ku wa Mbere tariki 02 Ukwakira 2023, Nibwo abantu 38 bakomerekeye mu nkongi y’umuriro yibasiye bikomeye icyicaro gikuru cya Polisi ikorera mujyi wa Ismailia mu gihugu cya Misiri.

Minisiteri y’ubuzima muri iki gihugu yatangaje ko nta mpfu zahise zimenyekana ariko iyi nyubako ngo yari yuzuyemo abapolisi mu gihe umuriro watangiraga kwaka.

Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekanye abantu bafungiraniye mu nyubako barira cyane batakira mu madirishya basaba ubutabazi.

Icyateye iyi nkongi ntikiramenyekana ariko Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Mahmoud Tawfik yategetse ko hakorwa iperereza ndetse n’isuzuma ryihariye ku mutekano.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ibibazo biragwira! Umunyamakuru wa RBA amaze gushyira kukarubanda umuntu ukomeje gutuburira abantu yifashishije izana rye

Yahawe imodoka iriho izina rye! Umuhanzi nyarwanda wageze muri Canada yahawe imodoka y’akataraboneka izajya umujyana aho ashaka