Gatsibo: Umusaza yakubise umugore we ifuni iramuhusha ifata umuhungu we wahise uzibiranwa n’uburakari agahita yica uwo musaza nta guca ku ruhande.
Umusore wo mu Murenge wa Kageyo mu Karere ka Gatsibo yarwanye na se bapfa ko yari agiye gukubita nyina ifuni mu mutwe ndetse birangira uyu musaza yitabye Imana.
Uyu musore yarwanye na se mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane tariki 5 Ukwakira 2023.
Abatangamakuru bavuga ko uyu musaza yari asanzwe afitanye amakimbirane n’umugore we ndetse iyo barwanaga umuhungu wabo babanaga ari we wabakizaga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kageyo w’musigire, Tuyiringire Léonard yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru, ko uyu musore yishe se nyuma y’uko yari ashatse gukubita nyina ifuni akamuhusha akaba ariwe ayikubita mu mutwe.
Tuyiringire yakomeje avuga ko intandaro y’aya makimbirane yabaye inka uyu musaza yaguranishije bakamwongera amafaranga.
Ati “Bamaze kumuguranira inka bakamuha into ngo bamwongeye ibihumbi 20Frw noneho aha umugore we ibihumbi 10Frw nawe agumana ibihumbi 10Frw ariko umusore we ashaka ko amuha 5000Frw arayamwima, ajya mu kabari noneho atashye aza atonganya umugore we amubaza impamvu atatetse nibwo yashatse kumukubita ahungira mu cyumba cy’umuhungu we agiye kumukubita ifuni ayikubita mu mutwe uwo musore arakomereka bararwana.”
Yakomeje avuga ko abanyerondo bahise batabara barabakiza ndetse bashaka kujyana uwo musaza kwa muganga ariko umugore we arabyanga.
Yagize ati “Abanyerondo bashatse ko umusaza bamujyana kwa muganga kuko babonaga ariwe umeze nabi umugore we arabyanga ahubwo asaba ko bajyana umuhungu we ngo kuko ariwe abona utameze neza nibwo bahise bagenda bose babasiga aho.”
Yongeyeho ko bwakeye uwo mugore ahamagara Umukuru w’umudugudu amubwira ko umugabo we yapfuye ndetse bakeka ko nyuma y’uko abanyerondo bavuye muri urwo rugo we n’umusore we hari ibindi bintu bamukoze bimuviramo gupfa.
Amakuru avuga ko uyu musore na nyina ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Ngarama mu gihe umurambo wa nyakwigendera uri mu Bitaro bya Ngaramo kugira ngo usuzumwe.