Umuyobozi ushinzwe ubutaka mu karere ka Gasabo mu murenge wa Gikomero, land Officer Nsengiyumva Jackson, yahagaritswe n’ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali amezi atatu adahembwa kubera amakosa ajyanye n’imyitwarire ye.
Uyu Nsengiyumva Jackson, yahagaritswe nyuma yaho yari yandikiwe ibaruwa imugaya mu kazi ariko ntiyikosore kuburyo ariho ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwahereye bu muhagarika mu gihe cy’amezi atatu adahembwa bana musaba ko ya kwikosora.
Ibaruwa, hagaragaraho ko uyu Nsengiyumva Jackson yahagaritswe mu kazi guhera uyu munsi tariki ya 1 Ugushyingo 2023, mu makosa yakoze harimo kubakisha mu kajagari ndetse no ku gashyigikira, Gusiragiza abaturage abasaba ibyangombwa bidateganyijwe ndetse no gusuzugura umuyobozi we ariwe Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’Umurenge wa Gikomero.