in

Gasabo: Umugabo yikingiranye mu nzu yitwikiramo nyuma yo guterwa agahinda n’umugore we yishakiye 

Gasabo: Umugabo yikingiranye mu nzu yitwikiramo nyuma yo guterwa agahinda n’umugore we yishakiye

Akagari ka nyakabungo umurenge wa jali mu Karere ka Gasabo haravugwa inkuru y’umugabo witwa Niyigena Bosco wikingiranye mu nzu akitwikiramo kubera gucibwa inyuma n’umugore we yishakiye witwa Nyirangirukongenda Olive.

BTN TV dukesha iyi nkuru iganira n’abaturanyi b’uyu muryango bavuze ko uyu mugabo yiyahuye nyuma yo gutaha mu ijoro ryo ku wa 28, Gicurasi 2023 agasanga umugore we nta wuhari ari bwo yahitaga akinga inzu mu kanya gato abantu bakabona imyotsi myinshi izamuka iva mu nzu ubundi bagatabaza, ndetse bivugwa ko uyu mugore kurara mu gasozi yari yarabigize ingeso.

Uyu mugore ushinjwa n’abaturanyi be kuba ari we watumye umugabo yitwikira mu nzu kubera uburaya bwe ibi yabihakanye yivuye inyuma gusa abaturage bamuzi bamwe muri bo bavugaga ko yabatwariye n’abagabo.

Uyu mugabo wagerageje kwitwikira mu nzu ntiyashoboraga kuvuga ngo avuge icyaba cyamuteye ibi kuko yajyanwe mu kwa muganga mu modoka y’umurenge ari indembe.

 

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mama Iddy wamenyekanye muri filime Umuturanyi yerekanye imodoka yihagazeho agendamo – VIDEWO

Abo kwa Kajala ntibikoraho! Wa mukobwa wasangiye umugabo umwe na nyina mu gitanda, yibitseho ingurukabutaka ku myaka ye mike cyane (AMAFOTO)